Uri mwiza Mama*
Koko uri mwiza si ukubeshya
Sinkurata bimwe bisanzwe
Abantu benshi bakabya cyane.
5.Amezi cyenda mu nda yawe
Untwite ugenda wigengesereye
Udahuga wanga ko mpugana.
Ngo igihe mvutse ntarareba
Umfureba neza ndanezerwa
10.Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.
Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye ndayigukwiza
15.Amarira yanjye ndayagutura
Ariko ukagira uti: “Kira kibondo! ”
Nzakurata uko bigukwiye
bere ryawe ni indahinyuka
Kuko ndikesha ibyiza byinshi.
20.Amaraso meza ahorana ubusire
Umubiri mwiza utagira inenge
Bwa bugingo buzira indwara
Ngo ejo ntazabona nituye!
Murezi utanga urugero rwiza
25.Uri Nyampinga ukagira ubuntu
Ntabwo urambirwa kuntamika
Ntujya usiba no kunkorera
Nyir’urugwiro nzagushima
Mubyeyi impamo ntimpahamure.
30.Ururimi rwawe rugaba ituze
Urugero rwawe nzarutora
N’umuco mwiza njye nkwigana
Nzakurikiza is
uku yawe
Mawe nshima uri Mudasumbwa
35.Sinakunganya undi mubyeyi.
Ishuri ryawe riruta ayandi
Ubwenge bwa mbere wantoje
Ni bwo nahereyeho njya kwiga.
Kutiganda mfasha n’abandi
40.Ibyo mbikesha umutima wawe
Ntabwo wangomwe urwo rukundo
Utagukunda Rugori rwera
Ntacyo yaba amaze mu Rwanda.
Mutima mwiza uzira umunabi
45.Ineza yawe ivamo urukundo
Sugira sangwa uri Rudasumbwa.
Abo wibyariye tukurate
Data azaguhe urugukwiye
Rumwe udukunda utizigamiye
50.N’uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose.
Ni ibyo ndangirijeho none
Ariko nzongera ngusubire
54.Kuko uri mwiza Mawe nkunda.
Nyiri umwandiko:???????
Nyiri igishushanyo: H.T
No comments:
Post a Comment